Owolabi Folorunso Adewale ntiyazuyaje kwica nyirasenge amuziza kumubuza amahirwe muri tombola(Loto).Uwo musore w’ingimbi igeze mu myaka 29, wo mu Ntara ya Ogun,mu Burengerazuba bwa Nigeria, yadukiriye mushiki wa se aramutemagura nyuma yo gutsindwa kenshi muri iyo mikino y’amahirwe.
Ngo ubushakashatsi yakoze bwamweretse ko Epunola(Bunola) Aroboto w’imyaka 99 ari we wamuteraga umwaku akanamuterereza ibintu byatumaga adatsinda kandi ngo azi gukina byahebuje. Ngo uwo mukecuru rukukuri ntakindi yari yaratindiye ku isi uretse kumuheza mu bukene budashira.
Kuri Station ya Polisi aho afungiye,araregwa kwica abigambiriye(homicide volontaire).Uwashakaga gukira vuba ashobora gukatirwa igihano cyo gucibwa umutwe(peine capitale)cyahindurwamo icyo gufungwa burundu kuko muri iki gihugu cya Nigeria batagikurikiza iki gihano cyo kunyongwa.
Mu gihe isi yose yizihiza umunsi mukuru Mpuzamahanga w’Umugore,ubwicanyi nk’ubu buteye kwibaza: ese uyu musore yabitewe n’inyota yo gukira vuba cyangwa ni ubwana bwatumye yitiranya amahirwe n’umwaku cyangwa amarozi?Ibi bitwereke ko ubukene mu rubyiruko ari ubwo kwitondera!
By Protogène BUTERA
[ebook_store_buy ebook_id="196358"]