Ku itariki ya mbere Mutarama ni umunsi mukuru w’Ubunani(Bonne Année).Kiliziya idushishikariza kwibuka ko Imana ari Umubyeyi ugwa neza kandi wifuriza imigisha myinshi abo yabyaye. Ibyo bigaragara kandi bikumvikana ku buryo bunoze muri wa Mubyeyi watubyariye Yezu. Ni yo mpamvu kuri iyi tariki hizihizwa Mariya UMUBYEYI w’Imana.
Amasomo uko ari atatu ashimangira bidakuka ko turi abana b’Imana badakwiye kwiyambura umugisha tuyikomoraho biturutse ku mwiryane, amakimbirane n’imivumo. Bityo, isengesho ry’uyu munsi rikibanda ku gusaba amahoro. Kuri uyu munsi kandi dusabira abana bakiriwe mu miryango(enfants adoptifs), ngo bazabere isoko y’imigisha ababakiriye. Reka twumve icyo ayo masomo abivugaho:
Isomo rya mbere: Ibar 6,22-27 | Isomo rya kabiri:Gal 4,4-7 | Ivanjili: Lk 2,16-21 |
Uhoraho abwira Musa, ati « Dore ibyo uzabwira Aroni n’abahungu be.Abayisiraheli muzajya mubaha umugisha muvuga muti:’Uhoraho aguhe umugisha kandi akurinde!Uhoraho akurebane impuhwe kandi agusakazemo inema ze! Uhoraho akwiteho kandi aguhe amahoro! Nguko uko bazambariza izina ryanjye ku Bayisiraheli,nanjye mbahe umugisha. » | Igihe cyagenwe kigeze,Imana yohereje Umwana wayo,avuka ku mugore,kandi avuka agengwa n’amategeko,kugira ngo acungure abari bakigengwa n’amategeko,maze duhabwe kuba abana Imana yihitiyemo.Kandi koko muri abana b’Imana, yo yohereje Roho w’Umwana wayo mu mitima yanyu ngo arangurure ijwi agira ati « Abba, Data ». Bityo rero ntukiri umugaragu,ahubwo uri umwana;kandi ubwo uri umwana,Imana iguha kuba umugenerwamurage. | Nuko abashumba bagenda bihuta,basanga Mariya na Yozefu,n’uruhinja ruryamye mu kavure.Bamaze kureba bamenyesha hose ibyo bari babwiwe kuri uwo Mwana.Maze ababumvaga bose,batangazwa n’ibyo abashumba bavugaga. Mariya we yashyinguraga mu mutima we ibyabaye byose,akabizirikana. Nuko abashumba bataha bakuza Imana kandi bayisingiza,babitewe n’ibyo bari babonye kandi bumvise bihuje n’uko bari babwiwe. |
Ngaho rero bwira umuturanyi wawe cyangwa uwo mubana uti » Uhoraho aguhe umugisha kandi akurinde ». Tubisubiremo rwose, uyu mwaka dutangiye ntimuzabe « abashumba » gusa, ahubwo buri wese azumve ko Imana imugeneye ibisumbijeho: »Ntukiri umugaragu, ahubwo uri umwana. »
Umwaka mushya w’amahoro n’ihirwe kuri mwese!
Padiri Protogène BUTERA