Ndibariza:Jenoside YAKOREWE ABATUTSI na NDUMUNYARWANDA bihuriye kuki?

KAYINAMURA Bernard

Muri iyi minsi,amanama yose yongeye kubura ibintu bya « Ndi Umunyarwanda » ku buryo bitangiye kudutera ikibazo.Umuyobozi wese ufashe ijambo agomba gukora uko ashoboye ngo adataha adasohoye mu kanwa ke « Jenoside yakorewe Abatutsi ».Rimwe na rimwe aho twicaye tukibaza icyo ibi bintu bihatse n’uko bizaba bimeze mu kwezi kwa kane!Ese byombi bihuriye kuki?

Umwana yarantunguye!

Mu gihe narinkibitekerezaho mu mutima wanjye,natunguwe n’uko abana bo bateye intambwe yo kubyibazho beruye.Ubwo twari ku meza tunumva amakuru,umwana umwe yarateruye ati: »Mama,kuki kuri Radiyo bavuga ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ kandi mu ishuri batwigisha ko nta moko abaho?Ese Abatutsi si ubwoko cyangwa ni bwo bwoko bwonyine bubaho?Niba nta bwoko bubaho se,’Jenoside yakorewe abatutsi yakozwe na ba nde? »
Nanjye nti : »Baza so ni we wabimenya! »Umwana ati: » Na we ndamubaza ibye kuri Ndi Umunyarwanda. » Ahita ahindukira amureba ati, »Ngaho mbwira nawe,papa:ko mwarimu yadusabye ko ababyeyi bajya batuganiriza kuri Ndumunyarwanda,ubundi imaze iki kandi dusanzwe turi bo,twaranavukiye no mu Rwanda?Cyangwa buriya ireba abantu nka Marume Minani watahutse ava Tanzaniya na Tante Zayinabu wavuye i Burundi?

Bucura wacu yahise atanguranwa ati, »Papa,njyewe ndabizi:ni ukugira ngo tudakomeza kwitwa ABAROKOTSE babeshejweho no gufashwa kandi Ndi Umunyarwanda ari ukwihesha agaciro. » Twahise turebanaho tubura iyo dukwirwa.Nuko tuti, »Ibyo bibazo birakomeye, mureke dusenge turye,ubundi tubiragize Imana ni yo izatanga igisubizo.

None rero nanjye ndibariza

Ibibazo by’aba bana n’ubwo twabiburiye igisubzo,nanjye byanteye kwibaza byinshi.Umugore we yabijyanye mu masengesho,numva bidahagije.Akaba ari yo mpamvu nanditse ngo ababishoboye bamfashe kubiganiraho kuri uru rubuga kuko mu nama zisanzwe, tujyayo gutega amatwi gusa. Icyo mbaza ni iki:Umuntu utavuze Jenoside yakorewe Abatutsi,aba akoze icyaha koko?Kubyitsaho cyane(insister)ntibisobanuye ko hari indi yakorewe abandi batavugwa?Ikindi:niba Abatutsi ari Abanyarwanda(keretse haba hari ubihakana),kuki hatakoresha « Jenoside nyarwanda »bityo bikumvikana neza ko yakorewe Abanyarwanda,ikozwe n’Abanyarwanda bityo Ndumunyarwanda ikaba umuti w’ibikomere n’inzira y’ubwiyunge nk’imwe yo muri Gacaca Nkirisitu(Diyosezi ntibuka neza): »Sinzongera kwibagirwa ko uri umuvandimwe wanjye »

Niba mubinyemereye,kimwe n’ubuyobozi bw’uru rubuga,ibitekerezo byanyu nzabisanga muri cya gice cya « commentaires ».Kandi ndabizeye kuri ibyo bisubizo,n’ubwo nzi neza ko bamwe badashaka gutekereza(penser librement)bazahita bahanantura ibitutsi n’ibirego byo « guhakana »no « gupfobya »;na bo nzabakira kandi tuganire.

By Kayinamura Bernard/Kimironko

[products columns= »3″ ids= »45814″ orderby= »date » order= »DESC »]

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :