Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Gicurasi,iyi kipe bakunze kwita « Gikundiro » yaraye yongeye guhagurutsa abafana karahava.Ubwo yatsindaga Mukura Victory Sport ibitego 2 kuri 1,yahise yegukana igikombe cya Shampiyona 2016-2017 yo mu Rwanda.
N’ubwo wari umunsi wa 26,Rayon Sports irusha mukeba wayo APR Fc amanota 13 kandi hasigaye imikino 4 gusa kuri buri kipe.Bivuze ko n’ubwo isigaye yayitsindwa yakomeza kurusha APR FC amanota.
Iki gikombe kije kuyihoza amarira yo kuba iherutse gusezererwa muri « Coupe de la Confédération des Clubs ».Icyo gihe,Rivers United yo muri Nigéria yatumye miliyoni zirenga 200 ziyica mu myanya y’intoki.Ubu izahabwa na FERWAFA agera kuri milyoni 42.
Umutoza Massoudi Irambona yongeye gusubirana ibyishimo. Twizere ko abakinnyi bamutereye mu bicu bazatuma anatwara igikombe cy’Amahoro!
By P.B