Imikino:Ibyishimo byari byose muri Rayon Sports

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Gicurasi,iyi kipe bakunze kwita « Gikundiro » yaraye yongeye guhagurutsa abafana karahava.Ubwo yatsindaga Mukura Victory Sport ibitego 2 kuri 1,yahise yegukana igikombe cya Shampiyona 2016-2017 yo mu Rwanda.
N’ubwo wari umunsi wa 26,Rayon Sports irusha mukeba wayo APR Fc amanota 13 kandi hasigaye imikino 4 gusa kuri buri kipe.Bivuze ko n’ubwo isigaye yayitsindwa yakomeza kurusha APR FC amanota.

Iki gikombe kije kuyihoza amarira yo kuba iherutse gusezererwa muri « Coupe de la Confédération des Clubs ».Icyo gihe,Rivers United yo muri Nigéria yatumye miliyoni zirenga 200 ziyica mu myanya y’intoki.Ubu izahabwa na FERWAFA agera kuri milyoni 42.

Umutoza Massoudi Irambona yongeye gusubirana ibyishimo. Twizere ko abakinnyi bamutereye mu bicu bazatuma anatwara igikombe cy’Amahoro!

By P.B

TP Mazembe n’est plus au top

C’est le premier trophée qui lui passe entre les doigts.Détenteur de la Coupe des Confédérations,Tout Puissant Mazembe a raté la Super Coupe de la CAF 2017.Un penalty vers la fin du match lui a couté cher.Les corbeaux sont rentrés bredouille à Lubumbashi.
mamelodiMamelodi Sundowns FC de Pretoria a pris le dessus.Ce 18 février 2017,les Sud-africains ont clairement dominé les Lushois.L’expérience des vainqueurs congolais de la Ligue des Champions ne les ont pas perturbés.

memelodi-cupLes « Brasilians » rapportent ce beau titre en Afrique du Sud,pays l’Arc-en-ciel.Entre temps,le TP Mazembe pense résolument à l’année prochaine…home-1487454713_18fe17-mamelodi-tpm_8993_1487454713_1487454713

By P.B

Rayon Sport ikuyemo Wau Salam yo muri Sudani

Kuri iki cyumweru,ibintu byari waoooooo! ku ikipe ya Rayon Sport.Wari umukino wo kwishyurana waberereye kuri Stade Amahoro.Warangiye Rayon Sport itsinze Wau Salam ibitego 2 kuri 0, n’ubwo yakinishaga abakinnyi 10 kubera ikarita y’umutuku yabonetse mu ntangiriro z’umukino.

Ubwo yari yasohotse mu mukino ubanza muri Sudani,yari yatsinze ibitego 4 byose kuri 0.Birashoboka ko icyizere cyo kudatsindirwa iwayo cyatumye n’abafana batitabira ari benshi.Ibice bimwe bya Stade byari birimo ubusa kandi ubundi yakubitaga ikuzura ku mpande zose.dsc1023-cd055

5062-54d55Iyi kipe ya Wau Salam ivuyemo rugikubita.N’ubwo bari babukereye,abakinnyi bayo bisubiriye iwabo muri Sudani y’Epfo ntawe utsinze igitego na kimwe.Nibitahire amahoro muri icyo gihugu kikirimo intambara.

68f28a8923dd59467067bf31d35f5835Naho iyi kipe yiyambarira ubururu n’umweru,igisigaye ni ukwerekana koko ko ikiri Gikundiro.Abafana bayitegereje ku mukino utaha wo muri Mali.Kuba ikinisha Moussa Camara uvuka muri iki gihugu ntibizabe impamvu yo gutsindwa cyangwa gusezererwa.Ubwo umutoza Masudi Djuma arabyumva…

By P.B

%d blogueurs aiment cette page :