Umwana ni nk’undi
Abatunenga ngo twabyaye inda z’indaro,nzinduwe no kubabwira ko umwana ari nk’undi.Nta mwana uba mwiza kuko afite se umwemera,nta n’uba mubi kuko yamwihakanye.Kimwe n’uko hari ababana na ba se barutwa n’abatabafite.
Hazagire utwemeza ko aba birirwa basabiriza muri uyu mujyi wose wa Kigali ari ab’ibinyendaro!Harya ubwo niba mu cyaro ari ibinyarukundo(nk’uko nabisomye kuri uru rubuga), kuki urwo rukundo barusiga bakaza kurushakira mu mujyi?
Twebwe rwose hano i Nyamirambo, abo twabyaye nta pfunwe baduteye.Dukora uko dushoboye kose ngo bazabeho neza kuturusha.Kandi dufite amiringiro ko nibakura batazibagirwa ko twabaruhiye.
Baragowe abikora mu nda
Ntidutinya Bagiramenyo; abana bacu turabakunda.Ni na yo mpamvu tudashyigikiye bamwe muri twe bihekura cyangwa bakikora mu nda, ngo uwayibateye yanze kwemera umwana.Ahubwo tugomba kugaragaza ko natwe dushoboye,ko umugore n’abana batabaho ku bw’imbabazi z’umugabo.
Kubera iyo mpamvu,ndasaba bene uru rubuga ngo bazadushakire ubuhamya bw’abana babayeho neza muri rusange « batagira ba se bazwi« .Byazafasha n’abakiri bato gukura bagamije kwigira, aho kuba ba Ngizwenabandi.Kandi burya uwakureze neza aruta umubyeyi gito.
Ntacyadutera kwiheba
Mfite indoto ko umunsi umwe abo bana bacu bazagera aho bicara ku ntebe z’icyubahiro cyangwa bakagira igihagararo giteye ubwuzu.
Icyo gihe bamwe bihishaga bazajya ahagaragara, buri wese ngo « ndashaka umwana wanjye! »
Sibwo umugore abonye umugabo maze Nyirantabwa agahabwa ijambo!Natwe uwo munsi tuzabona akanya ko kwihagararaho bitari ibya cya gihe.Nuko tuti « aho ubyibukiye,ngaho ibwirize nk’umugabo« .Nta no kudukangisha iby’indezo.Mbabwije ukuri,imbere aha,ntakizadutera kwiheba.
NYIRAKAMANA Aïda