Imikino: Ni iki cyateye umutoza Masudi wa Rayon Sports kwegura?

Nyuma y’imyaka 2 atoza Rayon Sports,Masudi Djuma yatunguranye.Ubwo Gikundiro yatsindaga ikipe ya Azam FC ku mukino wa gicuti wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7/07,byabaye ibirori bivanze n’agahinda kuri bamwe batasobanukiwe igiteye Masudi kwegura,n’ubwo we avuga ko ari impamvu ze bwite.Ese ni byo koko?

Gutsindwa na Espoir FC

Kuba Rayon Sport itarashoboye no gutwara igikombe cy’Amahoro,ishobora kuba imwe mu mpamvu ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahereyeho bufata uyu mutoza nk’ufite ubushobozi buke,dore ko bari baherutse no kumuhagarika.

Muri icyo gikombe cy’Amahoro,Gikindiro yatsitariye kuri Espoir FC yayibujije kugera kuri 1/2.Yarangirije ku mwanya wa 3 kuko cyatwawe na APR FC.Bamwe ntibatinye kuvuga ko umutoza yaguzwe,akitsindisha ku bwende kugira ngo ahe indi kipe amahirwe.

Kudahabwa igikombe ku gihe

Indi mpamvu ishobora gutera uku kwegura,ni ishingiye ku zindi zatumye Rayon Sports idahererwa ku gihe igikombe cya Shampiyona yatsindiye.Kuki bitishimiwe cyangwa ngo bishishikarirwe nk’uko bisanzwe bigenda ku yandi makipe?

None se ntibitangaje kubona FERWAFA,Ishami ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda,itegereza amezi abiri kugira ngo yemeze ku mugaragaro ko Rayon Sports yatsindiye icyo gikombe?

Kubera ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi bwa Gikundiro na FERWAFA,Masudi ashobora kuba yarabonye Rayon Sports izagorwa bikomeye no kongera gukoza intoki kuri bene kiriya gikombe mu myaka ya vuba.

Azasimburwa n’uyora akayabo

Ikindi gikomeye ni imishahara y’abakinnyi ikunze kuba ikibazo muri iyi kipe,bigatuma ab’abahanga bigendera mu yandi makipe abahemba neza.Ibi Masudi yabifataga nk’aho Rayon Sports yabaye Pépinière!

Na we ashobora kuba atagishoboye gukomeza gutoza Rayon Sports kubera kuyikunda gusa.None haba hari indi kipe ikomeye yamaze kumutera imboni no kumwizeza agatubutse?

Ikibabaje ni uko abayobozi ba Rayon Sports bazirukira gushaka umutoza w’umunyamahanga(umuzungu)bazahemba akayabo k’amadorari yikubye incuro icumi cyangwa zirenga ayo bageneraga Masudi.Muri icyo gihe kandi abakinnyi bamenyereye bazaba bayishizeho bigendera.

Muti  « bazashaka abandi na bo bakomeye! » Reka dutegereze…

By P.B

Imikino:Ibyishimo byari byose muri Rayon Sports

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Gicurasi,iyi kipe bakunze kwita « Gikundiro » yaraye yongeye guhagurutsa abafana karahava.Ubwo yatsindaga Mukura Victory Sport ibitego 2 kuri 1,yahise yegukana igikombe cya Shampiyona 2016-2017 yo mu Rwanda.
N’ubwo wari umunsi wa 26,Rayon Sports irusha mukeba wayo APR Fc amanota 13 kandi hasigaye imikino 4 gusa kuri buri kipe.Bivuze ko n’ubwo isigaye yayitsindwa yakomeza kurusha APR FC amanota.

Iki gikombe kije kuyihoza amarira yo kuba iherutse gusezererwa muri « Coupe de la Confédération des Clubs ».Icyo gihe,Rivers United yo muri Nigéria yatumye miliyoni zirenga 200 ziyica mu myanya y’intoki.Ubu izahabwa na FERWAFA agera kuri milyoni 42.

Umutoza Massoudi Irambona yongeye gusubirana ibyishimo. Twizere ko abakinnyi bamutereye mu bicu bazatuma anatwara igikombe cy’Amahoro!

By P.B