Ya mipanga ko igarutse turajya he?

Bamwe umunsi mukuru w’Intwari bawusoreje mu bitaro. Mu gicuku cy’uyu wa mbere tariki ya 1 z’ukwa 2, mu Murenge wa Ndera ntibasinziriye. Ngo abantu bitwaje intwaro za gakondo n’amatoroshi adasanzwe bahutse mu baturage baratemagura.

N’ubwo inama z’umutekano udasanzwe zakajije umurego mu midugudu no mu Tugari, ubwoba ni bwose mu nzego zinyuranye. Turibaza icyo bihatse bikatuyobera. Uretse abafatwa ku bwinshi bakekwa, ikibazo ni kimwe ku barokotse jenoside: ya mipanga ko igarutse turajya he?

Aho si abacunze icyuho cyatewe no gucunga umutekano w’imikino ya CHAN?Twizere ko birangirira aha ntibyadukire n’indi Mirenge. Wabona bari kubashakira hafi bimukiye ahandi. Tubitege amaso. Nitumenya neza amakuru y’inkomere tuzayabagezaho.

By Gakuba Ganza Andrew, Kigali

Mu Bugesera, abagore n’amagare rwarageretse

Hano muri aka gace, kutagira igare ni nk’umuhinzi utagira isuka. Akarere ka Bugesera kari gakwiye guhabwa igikombe

Hano mu Bugesera ntibyoroshye. Gushyingiza umukobwa ni umusalaba. Bamukwa ibihumbi 200 cyangwa 300 agatahana ibintu byikubye kabiri. Iyo habuzemo igare, ibyari ubukwe bihinduka ibindi, bugasozwa n’amarira.

Mushiki wanjye uzashyingirwa mu kwa kane yaturembeje. Kandi ababyeyi ni abakiranutsi ku buryo batatuma yishyingira. Aho bigeze ariko nta kundi byagenda. Ni umuco n’amajyambere by’Akarere.

N’abakobwa baba babikomeyeho mu rwego rwo kwigenga. Ntibaba bashaka kuba ba bagore bagomba gutegereza akantu kose ku mugabo. Hano muri aka gace, kutagira igare ni nk’umuhinzi utagira isuka.
https://www.youtube.com/watch?v=7nQuoTb_ZYY

Ukurikije uko abagore bayanyonga bagiye mu murima cyangwa kuvoma, Akarere kacu kari gakwiye guhabwa igikombe n’abandi bakajya baza kutwigiraho. Bityo icyari umutwaro cyangwa ikibazo cyaba inzira y’icyizere.

N’ubwo ntabyerurira ababyeyi kubera ibibazo by’amafaranga bigaragara biriho muri ino minsi, numva mushiki wanjye yatahana iryo gare rikazabageza kuri moto n’imodoka. Ni imbuto y’umugisha ababyeyi baba bamuhaye. Mu gihe umugabo yaba atari ikirirayo bagera kuri byinshi.

Njya ndota hateguwe amarushanwa y’abari n’abategarugori ku magare n’imirimo bayifashishamo. Ibyo byaba impamvu yo kubegereza inganda n’amaduka ziyatunganya hafi. Ndabyizeye.

By Isiragoye Jackson,Bugesera