Ngo abantu bajya gupfa ntibazutse, byatewe n’ishyari. Abanyarwanda ba kera bari babizi. Reka tubyumbye muri iki gitekerezo cya ZIRUGURU:
Mbere na mbere, umuntu yarapfaga akarara mu mva rimwe, ku wa kabiri akazuka. Biratinda, umugabo azana abagore babiri. Baba aho, umwe aza gupfa, apfa asize umwana wari ku ibere. Umugore ngo amare gupfa, baramuhamba; ku munsi wa kabiri ku gasusuruko, uwapfuye arahamagara, ati « Nimunkureho igitaka, umwana wanjye ararira, nze muhe ibere. »
Mukeba we yari yazindutse ashyushya amazi, agira ngo nahamagara aze kuyamusukaho, apfe apfuye. Koko ngo yumve mukeba we ahamagaye ngo nimuze munkureho igitaka umwana ararira nze muhe ibere, yenda amazi yashyuhije, ayamusuka hejuru, ati, « Pfa, uwapfuye ntazuka! » Kuva uwo munsi, nta muntu wongeye gupfa ngo ahindukire azuke. Sinjye wahera, hahera Ziruguru.
Ngayo amaherezo y’ishyari. Birumvikana impamvu Yezu waje mu isi, akigira umuntu ngo atsinde urwango n’ishyari, yazutse ku munsi wa gatatu. Kandi abamwemera dutegereje izuka ry’abapfuye. Ese azaba ari ku munsi wa kangahe?
Source: Mgr Aloys Bigirumwami, Ibitekerezo, Nyundo 1972, p.98
By P.Protogène BUTERA