Kuki Somaliya irusha u Rwanda kugira abaturage bishimye?

Somaliya ni igihugu gihoramo intambara z’urudaca.Kuva mu mwaka wa 1990,icyo gihugu cyacitsemo ibice kubera Al Shebab,maze inzara n’amapfa biranuma.Nyamara muri raporo y’uyu mwaka ishyira ku rutonde ibihugu bifite abaturage bishimye kurusha ibindi(World happiness report 2017),ntibyayibujije kuza imbere y’ibihugu nk’u Rwanda na Tanzaniya byitwa ko bifite umutekano usesuye.

Muri iyo raporo,Danemarike yarisanzwe ku mwanya wa mbere yasimbuwe na Norveje.Mu bihugu 155 byakoreho isuzuma,igihugu cya Afurika kigaragara mu b’imbere ni Alijeriya iboneka ku mwanya wa 53.Hari n’ibindi bitaje ku mwanya ushimishije cyane.Urugero ni igihugu cy’Ubufaransa kiza ku mwanya wa 31 mu gihe Ububiligi buri ku wa 17.

Uko kurushanwa ku ibihugu kwashingiye ku bintu bigera kuri 7:Urugwiro(caring),ubwisanzure mu bitekerezo(freedom), ubugwaneza
(generosity),ubweramutima(honesty),imyaka yo kubaho(health life expectancy),umutungo-mbare(income)n’imiyoborere myiza(good governance).

No mu Karere si shyashya

Mu bihugu duturanye,Kenya iri ku mwanya wa 112,Kongo-Kinshasa ikaza ku wa 126 naho Uganda ikaba ku wa 133.Urwanda ntirwabuze byose kuko ruza ku mwanya wa 151 rukaba ruri imbere ya Tanzaniya(153)n’Uburundi(154).

Ku rwego rwa Afurika naho ntibihinduka cyane kuko imyanya ya mbere ifitwe na Alijeriya,Mauricius,Libiya,Maroc na Somaliya.Imyanya ya nyuma yo igafatwa na Togo,Urwanda,Tanzaniya,Uburundi na Santrafrika.Iyi mbonerahamwe irabigaragaza neza:Happiness rwanda 2017
Impamvu na zo  zerekanwa n’ayo mabara.Igisigaye ni ugushaka umuti ngo ubutaha bitazongera kutubaho.

By P.B

%d blogueurs aiment cette page :