NTIBISANZWE: Amadorari ibihumbi 100 aragutegereje nuhagarika kwiga, ugahanga imirimo!

Muri iyi minsi, abakire batunze amamiriyari barushaho kugwiza inoti mu gihe abakene bo bicira isazi mu jisho. Umwe muri abo baherwe bahiriwe n’ifaranga yasanze abantu , cyane cyane urubyiruko, bashyira imbaraga nyinshi mu gushaka za diporome kurusha uko bashaka amafranga. Ibyo bikabashyira mu madeni y’urudaca.

Uwo ni Peter Andreas THIEL umwe mu bashinze PAYPAL yifashishwa mu kohererezanya no kwishyurana amafranga kuri Internet. Icyo ashyigikiye ni ugufasha abanyeshuri kwiga gukora imishinga ibyara inyungu aho kwizirika ku masomo gusa na za diplome. Ibyo abiterwa n’uko ngo muri Amerika, amashuri akomeye ahenze cyane ku buryo uyarangije avamo agomba gushakisha akazi kugira ngo yishyure imyenda yafashe yiga..

Aho ni ho yahereye ashyiraho intego yo gutera inkunga abanyeshuri 2O(buri mwaka) bazemera guhagarika ayo masomo bakamugaragariza imishinga irimo udushya(projets innovants). Inkunga kuri buri mushinga wemewe ni amadorali ibihumbi 100 bingana na 76 000 euros!

Nyiramahirwe uwo azamara umwaka wose abana i San Francisco(Calfornia)n’abandi bafite imishinga itandukanye kugira ngo bungurane ibitekerezo ku buryo bwo guteza imbere imishinga yabo. Niba ushaka kugera ikirenge mu cye no gutunga inoti mu gihe gikwiye,itegure maze wiyandikishe hano: https://www.thielfellowship.org/

Tukwifurije amahirwe masa niba ufite umushinga!

Sources: https://etudiant.lefigaro.fr/international/actu/detail/article/une-bourse-de-100-000-dollars-pour-arreter-ses-etudes-8546/

By P.Protogène BUTERA

%d blogueurs aiment cette page :