Byicwa no kutabimenya, KAMALI we!

Ntangajwe no kugwa kuri iyi nkuru imaze iminsi kuri uru rubuga. None ndashaka gusubiza Kamali, n’ubwo ntazi ko inama yanjye izamubera igisubizo. Biranashoboka ko yabonye abandi bamugira inama nk’uko yabyifuzaga. Iyaba yari yashyizeho aderesi,njyewe n’umugabo wanjye twari kuzamusura tukabiganiraho twitonze.

Gusa burya nyine, hari ubwo ibintu byicwa no kutabimenya. Birashoboka ko umudamu wawe yamaze kurambirwa kubikora ku buryo bumwe, nawe ukaba utajya umufasha guhindura cyangwa ngo umubwire uko ubyifuza.

Soma iyo nkuru hano: Byarandenze:Hashize igihe nifuza bizu

Nkurikije uko ubyivugira, naketse ko ibyo wita ko agutera umugongo, ahubwo ari ukuwugutegera ngo arebe ko umukikiriza mu manyankinya nk’ikimenyetso ko ukimushyigikiye!

Naho kureba hirya, aho si ukugira ngo nawe umuhere bizu mu rwunganiro rw’ijosi(dans le cou)nk’abakireba mu cyerekezo kimwe?Aho ntujya wibagirwa ko utari uwo guhabwa gusa, nawe ugomba gutanga? Ngaho gerageza n’ibyo uzatubwire…

Tekereza nko kuri iyi Saint Valentin, ugize utya ukamwereka ko udushya tutagushiranye, ko ahubwo ari igihe cyari kitaragera!Ntazabyibagirwa na rimwe. Indabo gusa ntizihagije. N’ibindi ntuzabyibagirwe.

Ni njye Mukankusi Marie-Ange/GIKONDO

Saint Valentin: urukundo n’ imitima bizahurira he?

Niba musangiye igitekerezo
Muhuje icyerekezo?
Wowe na Valentin wawe mugeze he?

L’hiver bientôt prend fin
Le printemps s’annonce.
Amoureux et fiancés
Aux splendides odeurs des parfums
Se promènent, se prononcent.

Bientôt
C’est le début du Carême
Mais rien n’arrête ceux qui s’aiment
Quoi que cela soit à tâtons.

Bamwe umusozi bawugeze mu mabanga
Bashaka kunoza rya banga
Rimaze iminsi ribitse kure.

Uwamwiza ategereje inkuru nziza
Kuva Kaneza yamuhereza ikiganza;
Bamaze iminsi babitegura
Imitima idiha,imitwe ari myinshi.

St Valentin

Niba musangiye igitekerezo
Muhuje icyerekezo?
Abatandukanijwe n’ibihe
Urukundo n’imitima bizahurira he?
Bazakora iki kuri uriya mutaga wa 14 Gashyantare ishyizemo intera?

Twibuke ko Papa Gélase I° yawutangije muri Kiliziya mu mwaka wa 495 kugira ngo ababatijwe kandi bemera bagaragarizanye urukundo bafitanye ku buryo butandukanye n’abatemera Imana.

Byasabye igihe ngo uwo munsi mukuru ugire isura tuzi ubu. Mu 1496 ni bwo Papa Alexandre wa VI yagize Saint Valentin umurinzi w’abakundana(Patron des amoureux). Hagati aho ibintu byarahindutse. Wowe na Valentin wawe mugeze he? Umutima ufatiye ku rihe shami?

By P.Protogène BUTERA