RWANDA: UBUREZI KURI BOSE !

Si inkuru mbarirano! Uburezi bwateye imbere kuri bose, mu gutanga ubumenyi mu ngeri zose z’abaturage b’igihugu cy’u Rwanda hatavuyemo n’abakuru.

Aho abamugaye bigira gusoma
N’abamugaye bariga gusoma

Aho bamenye ndetse basobanukirwa na byinshi: bamenya gusoma, kwandika mu rurimi rw’Ikinyarwanda nk’ururimi Gakondo cq ururimi rusange, birengaho banamenya indimi z’amahanga nk’Icyongereza(English).

By’umwihariko mu batega- Rugore aho bari barapfukiranywe mu bumenyi. Ubu bahawe umwanya bashyirirwaho icyo bise « Ishuri ry’umugoroba. » Rwose n’abakuru bariga gusoma no kwandika.

Iterambere ry’abategarugori(RBA)

Bashyizeho umwete, bagira ishyaka ryo kumenya. Ahantu hose barimo kurata, bashima aho bageze mu iterambere ry’ubumenyi babikesha ubuyobozi bwiza.

Haracyari ibindi byo gukora

Gusa n’ubwo tumaze kugera kuri byinshi mu burezi, mu iterambere ho haracyarimo imbogamizi, kubera ko hataraboneka ubukangurambaga buhagije kuri bose. Hakiyongeraho ubushobozi buke bw’amikoro ndetse n’ubuke bw’ibitabo byifashishwa.

Abana bato batozwa gusoma
Kwigisha gusoma abana bafite ubumuga

Ni yo mpamvu Leta irimo gushyiraho imbaraga mu kongera ibikoresho byifashishwa nk’ibitabo, ndetse hanahugurwa abazajya bafasha abandi mu gukoresha Ikorana Buhanga mu Iterambere ry’Uburezi kuri Bose( ICT: Information Communication Technology.)

Ndabashimiye mwese abakomeje kugira uruhare mu myigire y’ibi byiciro binyuranye kugira ngo twese tuzamukire hamwe, twubake igihugu gishingiye ku bumenyi nta n’umwe usigaye inyuma. Uwaba afite igitekerezo cyangwa ubuhamya ashaka gutanga ntazuyaze.

Nibura garagaza iyi nyandiko yagushimishije ku ruhe rugero, ukanda kuri utu tunyenyeri:

Note : 1 sur 5.