Umuntu araguhamagara ntimubashe kumvikana wajya kumva ngo « amarezo ari gucikagurika! » Kubera iki? Undi na we yahamagara kuri radio, umunyamakuru ati « Egera hirya ahari amarezo, » nk’aho ikirere atari kimwe! Kandi n’uwo munyamakuru ntaba aruzi aho uhamagara ahagaze! Ni ikibazo.
Ntitwirengagize ko abamaze kumenya impamvu bazamuka impinga z’imisozi cyangwa bakurira ibiti kugira ngo bashobore gukoresha telefone bahamagara. Abo bose iyo ubegereye barakubwira bati » Amarezo na Internet ni ikibazo! »
Ibyo bikajyana n’ibiciro bikiri hejuru ku byitwa « amayinite. » Bwaba ari uburyo se bwo gushakisha amafranga kugira ngo ibyo bibazo bikemuke? Abadatungiye telefone guhamagara gusa(cybers café-Internet…) bazakora iki? Ese kugira telefone zigezweho(smartphones)birahagije kugira ngo icyo kibazo gikemuke?
Mu gusubiza ibi bibazo no kwerekana inzira zakoreshwa ngo haboneke umuti urambye, turifashisha raporo iherutse gusohoka igaragaza uko ibihugu bikurikirana mu kugira Internet yihuta mu rwego mpuzamahanga (Speedtest Global Index 2019), tugendere ku ngero za bimwe mu bihugu byahize ibindi ku buryo n’igihugu nk’u Rwanda na cyo cyaharanira kuhagera muri uyu mwaka cyangwa mu yindi iri imbere.
Ingero 3: Koreya y’Epfo, Qatar na Singapour
Muri iyo raporo yasohotse tariki ya 18 Ukuboza 2019, berekana ko Koreya y’Epfo ari cyo gihugu cyakoze iyo bwabaga mu kongera ubushobozi bwo kugira Internet yihuta cyane kuko bwiyongeje amanota 50 buhigika Norvège(Norway)yari iya mbere muri 2018 bityo igeza umuvuduko wa Internet kuri 117.79 Mbps(Megabite par seconde)ivuye kuri 28.90 Mbps muri 2017.
Muri iyo nkubiri, Qatar na yo yungutse amanota 22 yegukana umwanya wa 2 wari usanganywe Australiya(2018)maze umuvuduko wa Internet yayo ugera kuri 77.07 Mbps. Naho Singapour, yo yatakaje umwanya umwe, isigara ari iya 12 n’umuvuduko wagumye kuri 53.64 Mbps
Nk’uko bigaragara, intera iri hagati y’uwa mbere(Koreya y’Epfo) n’uwa kabiri(Qatar) ni ndende cyane ku buryo ibindi bihugu byabonamo imyanya biramutse bikoze ibikwiye kandi bishoboka byose, birimo no kubigiraho cyangwa gukosora ibitagendekeye neza bamwe nka Singapour! Reka turebe uko byifashe no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Muri Afrika y’Uburasirazuba si shyashya!
Uretse u Burundi butagaragara muri iyo raporo y’ibihugu 139, u Rwanda ruri ku mwaya wa 133 na Internet ifite umuvuduko wa 10.16 Mbps. Bivuze ko rukeneye amanota atari munsi ya 43 kugira ngo rugere ku rwego rwa Singapour!
Ibindi bihugu bisigaye byose biruri imbere: RDC( umwanya wa 124)na Internet ya 12.78 Mbps; Tanzaniya(123°)na Internet ya 12.90 Mbps; Uganda(110°)na Internet ya 15.54 Mbps; Kenya(93°)na Internet ya 20.58 Mbps; Mauricius(82°)na Internet ya 22.90 Mbps.
Internet y’aho irahenze
Muri Karere kose muri rusange, Internet irahenze cyane kuko ikiri munsi y’ingero zisabwa. Nko kugira ngo usome ubutumwa buremereye(download) ugomba kuba uri kuri rezo(réseau)ya 30.13 Mbps, naho waba ushaka nko kumva muzika(upload) ukagomba kuba uri ahari 11.88 Mbps.Bivuze ko niba ibyo washakaga bifite uburemere bwa 80Mb bizatangira gufunguka mu masengonda 4 niba uri muri Kenya, cyangwa 8 niba uri mu Rwanda!
Aha ni ho abantu bakwiye kumva impamvu amarezo acikagurika. Mu Rwanda niba tukiri kuri rezo ya 10.16 Mbps hari byinshi bitashobokera igihe umuntu yifuzaga, kandi ubundi ngo igihe ni amafranga(time is money!)Mbese ni nko kwishimira Taxi za « Twegerane » witwaje wa mugani ngo « Uruhu rw’urukwa rwisasira batanu! »
Muzagure telefone zigezweho bizakemuka!

Kubera kwiruka inyuma y’iterambere, bituma tutabona mbere ibiritera kwangirika cyangwa kutugwa nabi. Bamwe bati » Muzagure smartphones, ibibazo by’amarezo bizakemuka! » Yewe, kumva ko telefone zigezweho (Smartphones)ari zo gisubizo, ni nko kugura amamodoka meza nta mihanda cyangwa kuzana ibikoresho bikenera amashanyarazi aho ataragera.
Birazwi ko nka 4G yihuta, ikora neza ahari rezo ya 100 Mbps, naho 3G igakorera kuri 1.9 Mbps..Ni yo mpamvu iyi ya nyuma ariyo ikwiriye aho ibipimo bikiri hasi, kuko ikoreshwa mu by’ibanze gusa (guhamagara, sms, radio).
Ikibazo ni uko aho rezo/network ikiri hasi, abashoramari baza biguru ntege, bakazamura ibiciro kugira ngo bunguke bityo abaturage bagahombera muri uko guhendwa. Ku rundi ruhande, aho rezo iri hejuru abashoramari mu bya telefone baba benshi kuko isoko riba ribereye ipiganwa.
Nka Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa 48 ku isi na Internet ya 34.91 Mbps irimo ibigo 5 bicuruza Internet(MTN, Vodacom, Vodafone, Cell C na Telkom SA) naho Uganda twabonye umuvuduko igezeho, irwanirwamo n’ibigo 6 (MTN Uganda, Airtel, UT Mobile, Africell, Essar, Smart Telecom), mu gihe Tanzaniya ifite ibigo 5 (Vodacom, Airtel, Tigo, Halotel na Zantel), u Rwanda rukagira 2 byonyine (MTN Rwanda, Airtel-Tigo).
Ubwo buryo bwo kwagura isoko(concurrence), nta gushidikanya ko bwongera ibikorwaremezo kuko buri wese aba ashaka kongera umubare w’abakiliya ahereye ku kunoza serivisi na Internet idacikagurika. Iyo bigenze gutyo, buri wese abyungukiramo, akazi kakagera kuri benshi maze ubushomeri bukagabanuka.
Impinduka zikenewe ni nyinshi zishingiye ku kongera iminara ku buryo bizoroha gukoresha 4G LTE mu gihe dutegereje kugera kuri 5G nka za Koreya y’Epfo na Qatar.
By P.Protogène BUTERA
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.