Afite imyaka 28 y’amavuko akaba amaze 14 adakata imisatsi ye. Ubu iyo misatsi ye imaze kugera ku gatsintsino(cheville).Ategereje ko imanuka kugera ku birenge akaba aciye agahigo.
Nk’uko tubikesha urubuga doctissimo.fr, Dashik Gubanova uwo, akomoka mu gihugu cy’Uburusiya. Ngo iyo misatsi ye azayiha abafite ubuhanga bwo kuyihinduramo indi(perruques)yagenerwa abagore cyangwa abakobwa batakaje imisatsi yabo kubera indwara ya cancer.
Nguko rero. Bamwe bifuza ko ibintu byose bigerwaho mu kanya gato, babonereho isomo ko nta kintu cyiza kidasaba igihe gihagije cyo kugitegura.Nta kurambirwa cyangwa guhutiraho.
By Protogène BUTERA