Publicités
Top news

Ya mipanga ko igarutse turajya he?

Spread the love

Bamwe umunsi mukuru w’Intwari bawusoreje mu bitaro.Mu gicuku cy’uyu wa mbere tariki ya 1 z’ukwa 2,mu Murenge wa Ndera ntibasinziriye.Ngo abantu bitwaje intwaro za gakondo n’amatoroshi adasanzwe bahutse mu baturage baratemagura.

N’ubwo inama z’umutekano udasanzwe zakajije umurego mu midugudu no mu Tugari,ubwoba ni bwose mu nzego zinyuranye.Turibaza icyo bihatse bikatuyobera.Uretse abafatwa ku bwinshi bakekwa,ikibazo ni kimwe ku barokotse jenoside: ya mipanga ko igarutse turajya he?

Aho si abacunze icyuho cyatewe no gucunga umutekano w’imikino ya CHAN?Twizere ko birangirira aha ntibyadukire n’indi Mirenge.Wabona bari kubashakira hafi bimukiye ahandi.Tubitege amaso.Nitumenya neza amakuru y’inkomere tuzayabagezaho.

By Gakuba Ganza Andrew,Kigali

Publicités

Ce site utilise Akismet pour réduire les indésirables. En savoir plus sur comment les données de vos commentaires sont utilisées.

  S’abonner  
Notifier de

Découvrez ici tous nos livres/ Shakira hano ibitabo byacu, uhereye ku gisohotse vuba: "LA JOIE DU PAUVRE. Thérapie ou témoignage? Éditions LA CROIX DU SALUT" Ignorer

wpDiscuz