Publicités
Top news

Umwana yongeye kubona kubera akabenzi!

Spread the love

Ni umusore w’imyaka 14 y’amavuko.Ibikinisho biturika(pétards) byari byamumennye ijisho mu kwizihiza umunsi mukuru utangira umwaka mu Bushinwa(Nouvel An chinois).Ntihateye kabiri,ijisho ry’iburyo rirahuma;ababyeyi bagira ubwoba ko n’irindi rizafatwa maze umwana wabo akaba impumyi burundu.

Nk’uko ikinyamakuru Mashable kibitangaza,abaganga basanze uburyo bushoboka ari ukwiyambaza ijisho ry’ingurube ikiri nto.Umwana n’ababyeyi barabyemeye,abaganga bamuteramo iryo jisho,none ubu arereba akabona neza.

Abakundaga akabenzi rero ntibakagatamire gusa kubera uburyohe,dore kageze n’aho gutabara.Si amaso gusa kuko la Tribune de Genève ivuga ko ingingo nyinshi(cellules) z’ingurube zishobora kwifashishwa no mu kuvura indwara zikomeye nka diyabete n’umwijima kubera ko abatanga(donneurs) izi ngingo ari bake kandi abazikeneye(receveurs) bo ari benshi.

Ibintu koko ni magirirane!

By P.B

Publicités

Ce site utilise Akismet pour réduire les indésirables. En savoir plus sur comment les données de vos commentaires sont utilisées.

  S’abonner  
Notifier de

Découvrez ici tous nos livres/ Shakira hano ibitabo byacu, uhereye ku gisohotse vuba: "LA JOIE DU PAUVRE. Thérapie ou témoignage? Éditions LA CROIX DU SALUT" Ignorer

wpDiscuz