Ubuzima bw’abatagatifu: Saint François d’Assise,umuririmbyi wa Nyiribiremwa

Publicités

Se,Pierre Bernardone ni Umutaliyani,naho nyina Dame Pica akaba Umufaransa-kazi.Aba babyeyi be bari abacuruzi bakomeye(marchands)mu mujyi wa Asizi.

Ubwo yari afite imyaka 25,ni bwo yumvise ijwi rya Kristu rimuhamagarira kuzahura Kiliziya abicishije mu bakene.

Yasanze ishingiro rya byose ari Ijambo ry’Imana nk’Inkuru Nziza mu bantu.Kugira ngo igere kuri benshi,yashinze urwego rw’abavandimwe bato bigisha(Ordre des frères prêcheurs mineurs,Ofpm ou Franciscains).N’abagore ntiyabaheje kuko yafatanije na Claire bagatangiza Ordre des Dames Pauvres(Clarisses).

Ku myaka 44 ni bwo yitabye Imana mu 1226.Nyuma y’imyaka 2 gusa yari yemejwe nk’umutagatifu(canonisation).
Na n’ubu,abaharanira amahoro bamwibonamo,abarwanya akarengane gakorerwa abakene bakamwibonamo,abakunda umubano mwiza mu bantu badahungabanya n’ibindi biremwa,bose na  bakamwibonamo.
Ni yo mpamvu Papa François yifuje ko uyu munsi waba uwo kuzirikana ku mahoro no ku biremwa byose. Kandi koko abakunda inyigisho z’uyu mutagatifu bamwibuka nk’umuririmbyi wa Nyiribiremwa wabigaragazaga no mu mikorere.Akenshi yarababwiraga ngo(citations):

« Commence par faire le nécessaire,puis fais ce qu’il est possible de faire et tu réaliseras l’impossible sans t’en apercevoir. »

« Pour commencer,nous allons faire les petites choses faciles.Petit à petit,nous nous attaquerons aux grandes.Et quand les grandes choses seront faites,nous entreprendrons les choses impossibles. »

« Que sont les serviteurs de Dieu,sinon comme ces jongleurs qui doivent élever les cœurs des hommes et les émouvoir de la joie spirituelle? »

« Celui qui travaille avec ses mains est un ouvrier,celui qui travaille avec ses mains et sa tête est un artisan,celui qui travaille avec ses mains ,sa tête et son cœur est un artiste. »

 

Mu kubizirikana, aba adusabira. Abamwiyambaza tubifurije umunsi mukuru mwiza w’amahoro.

By P.B

Publicités