Top news

Pasika Nziza!Umwana w’Umuntu ntakiri mu mva

Spread the love

Nimucyo mwese twifurizanye Pasika Nziza; Yezu ni Muzima yarazutse.Ababishaka tumuririmbe,n’ababishoboye bamuhe impundu.

Publicités
Publicités

Utazi umwana w’umuntu aramubarirwa
Mu minsi ya nyuma bamugize Ruharwa.
Abaturanyi be bamuciriyeho;
Ubwo imyenda yari yamucikiyeho
05.Baramuherekeje mpaka no mu mva
Ngo buriya ntawe uzongera kumwumva.

Muberarumuri ntiyabebereye!
Aho atsindiye urupfu akazuka
Na we yaberetse aho abera icyago
10.Dore abasigiye n’iki cyigwa:
Abagituye mu myotsi nimurire
Ntimuzaruha mugana iwanjye
Ndi umuriro watse turituri
Ngo ab’akazuyazi bazashyuhe
15.Nibatagendana imbeho bataha.

Niba mutinya ab’imbere iyo
Naruguruye nimwinjire.
Mwijya kure y’iri juru
Mwanyimitse muri iri joro;
20.N’ubwo intambwe atari zimwe
Mbifurije kuba umwe
Ni bwo amajwi yanyu azaryoha
Mukumva namwe uko muriho
25.Muhimbajwe no kwimura intimba.


Ababibashaka tumuririmbe
N’ababishoboye bamuhe impundu:
https://www.youtube.com/watch?v=2qS0fxiIZis&autoplay=1
Pasika nziza kuri mwese!
Umwana w’Umuntu ntakiri mu mva
Yezu ni Muzima yarazutse.

By Padiri Protogène BUTERA

Publicités

Ce site utilise Akismet pour réduire les indésirables. En savoir plus sur comment les données de vos commentaires sont utilisées.

  S’abonner  
plus récent plus ancien Le plus populaire
Notifier de
Invité

A reblogué ceci sur IGISUBIZO KIRI MURI WOWE .

Découvrez ici tous nos livres/ Shakira hano ibitabo byacu, uhereye ku gisohotse vuba: "LA JOIE DU PAUVRE. Thérapie ou témoignage? Éditions LA CROIX DU SALUT" Ignorer

wpDiscuz