Njyewe nawe(séries): 5.Iburyasazi

Ugiye iburyasazi azimira nzima
Yarabonaga zitamba agasesemwa!
Kutamenya uko zitegurwa
Ni byo byazamuraga iyo ngeso
05.Yo kuzinukwa utaranatamira
Ukazirikirwa ku irembo ry’iw’abandi
Kubera kwibagirwa ko ako kebo
Atari ako kujya kwa Mugarura.

Mugirwanake ntakibwirwa
10.Ko abakarekeye ku irembo
Bakirwa nta mahamba
Iyo batagenzwa n’umururumba.

Ukinjiranye ntiyihishira
Ntihashira imitaga
15.Ataragaragaza umuteto
Uzamubyarira igihombo
Muri wa mutego
Bamuteguriyemo igihembo.

Arirega agatambuka
20.Bakabura uko bamugira
Kandi nyine yabagezemo.
Ubwo na we akabigana
Akabikora bikaba umwaku
Uko yitanga nta rutangira
25.Bakamutorera kuba mukuru;
Koko iyo ntambwe ni iy’umukozi.

Nyir’umugara agirwa n’amaguru
Umwaga n’ubugome
Ntibyangana urugomo
30.K’utirengagije imigemo
Y’indorerwamo yireberamo.

Utaranigwa n’irobe
Ntamenya uburemere bw’ibiryoshye.
Iyo bamushyize ajya iyo
35.Agashya ntacyo yaruye
Uretse ibyo we yikururiye;
Ngo ntashishikajwe n’ibihoze
Iby’amateka yamushyize ku mutwe
Ntakibireba yarabihaze
40.Byamubereye undi mutwaro.

Aho ahindukiye umutware
Utari uw’imisozi cyangwa umukenke
Binogereza isa ry’ iz’amariza
Yabaye nk’ukindikijwe umukindo
45.Hari ubukire aba ategereje;

Kutavugirwamo no kutavirira
Ya ntego n’irya mihigo
Yagaragajemo urwe ruhare.
Asunika baseka ngo ni urwenya
50.Akabasiga yarabasanze.

Rukerikibaye ntakererwa
Ngo umuti w’ibitotsi ni umurimo
Akabi adakeneye ni umuruho
No mu misazire ye si isazi
55.Yo kumirwa n’abagenda basamye
Nka Runyamaswa ugira inzara
Ntabe akibuka kirazira.

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B