Publicités
Top news

Epiphania yasuye Emmanuel kwa Noheli

Ku itariki idakuka,Abagatolika n’abandi batari bake bizihiza isabukuru y’ivuka rya Yezu kuri Noheli.Uwo munsi mukuru ukabahuza ukabahuruza.Naho abakristu b’aho izuba rirasira (Orthodoxes)bo bizihiza Noheli kuri uyu munsi Imana yemanga abami n’ibikomangoma bagakenyerera kujya kuyiramya.

Abongabo bagenda babukereye nk’umwari ugiye gusura umusore akunda.N’iyo atazi neza umujyi,ntiyibagirwa number y’umukunzi.Ngiyo inyenyeri ibayobora mpaka bagezeyo.Ibyishimo byabo si nk’iby’abami(nka ba Herodi),ni nk’iby’uwo mwari babanza kuzengurutsa inzu yose n’ibiyitatse agashyitsa umutima mu nda.

N’iyo agiye gutaha afata indi nzira ngo atarangazwa n’abagenzura.Nguwo Epiphania(Ukwigaragaza-kwa-Nyagasani)wasuye Emmanuel(Imana-turi-kumwe)ngo bagaragarizanye uko Imana yabagiriye ubuntu.Umusore abirebye,umutima wose usabagizwa n’ibyishimo umujyi wose ukwiye kumenya.Tubizirikane mu isomo rya mbere ryo kuri iki cyumweru(Is 60,1-6).[Uwabishobora yakomereza ku Ivanjili(Mt2,1-12)]

Haguruka ubengerane Yeruzalemu!
Kuko urumuri rwawe ari nguru,kandi ikuzo ry’Uhoraho rikaba rikurasiyeho.Nyamara dore umwijima utwikiriye isi,n’icuraburindi ribundikiye amahanga,ariko wowe,Uhoraho azakurasiraho,n’ikuzo rye rikubengeraneho.Amahanga azagana urumuri rwawe,abami basange umucyo ukurasiyeho.

Kebuka impande zose,maze witegereze:dore bose barakoranye,baje bakugana,abahungu bawe baturutse iyo bigwa,n’abakobwa bawe baje bahagatiwe.Nuko uzabirebe maze unezerwe,umutima wawe wisimbize,utaratswe n’ibyishimo,kuko ari wowe bazazanira ubukire bwo hakurya y’inyanja,n’umutungo w’amahanga ukazataha iwawe.Amashyo y’ingamiya azakuzuranaho,ingamiya zikiri nto z’i Madiyani n’i Eyifa; abantu bose b’i Saba bazaza,bikoreye zahabu n’ububani,kandi baze baririmba ibisingizo by’Uhoraho”.

 

Twibuke ko kwa Noheli ibyishimo bikomeza kugera ku cyumweru gitaha(Batisimu ya Nyagasani).

Bonne fête encore

P.B

Publicités

Ce site utilise Akismet pour réduire les indésirables. En savoir plus sur comment les données de vos commentaires sont utilisées.

  S’abonner  
Notifier de

Découvrez ici tous nos livres/ Shakira hano ibitabo byacu, uhereye ku gisohotse vuba: "LA JOIE DU PAUVRE. Thérapie ou témoignage? Éditions LA CROIX DU SALUT" Ignorer

wpDiscuz