Top news

Abanditsi Nyarwanda begerejwe urubuga rushya

Publicités

Si benshi bakunze guhabwa umwanya ku mbuga zisanzwe zibonekaho ibitabo kuri Internet.N’ahongaho ubwaho kuhagera,bisaba imbaraga zirenze ubushobozi tutaragira.Ubu rero ndabona abanditsi-Nyarwanda dushonje duhishiwe.

Twizere ko uru rubuga ruzahurirwaho na bose,baba abandika mu Kinyarwanda cyangwa mu ndimi z’amahanga bityo Rwandathèque izahigike bidatinze za Amazon,
Priceminister n’izindi.

Birashoboka ko hari uwakwibaza icyo ibyo bivuze cyangwa bizamumarira ku giti cye bitewe n’uko asanzwe azi abarushinze!Igisubizo ni kimwe:ni nk’icyo izo mbuga zindi zamukoreraga.

Gusa nyine inyungu ni nkeya ku muntu wikundira iby’abanyamahanga.Naho uwo iby’iwabo bitera ishema n’akanyamuneza,inyungu irimo ntigira urugero(sans mesure).

Bizarushaho kuba byiza umusomyi nahasanga igitabo icyo aricyo cyose yifuza,cyaba igitaka ibyiza by’u Rwanda,cyangwa se igitunga agatoki ibyo gukosora kugira ngo mu rwa Gasabo n’isi yose hahore umucyo utagira ikinegu.

Nyarukiraho kuri www.rwandatheque.com maze urebe uko bakorohereza inzira zo kugera ku cyifuzo cyawe cyo gusangiza abandi ibitekerezo byawe byanditse. Ngo “biryoha bisangiwe!”

By P.B

Publicités

Ce site utilise Akismet pour réduire les indésirables. En savoir plus sur comment les données de vos commentaires sont utilisées.

  S’abonner  
Notifier de

Découvrez ici tous nos livres/ Shakira hano ibitabo byacu, uhereye ku gisohotse vuba: "LA JOIE DU PAUVRE. Thérapie ou témoignage? Éditions LA CROIX DU SALUT" Ignorer

wpDiscuz