Nyamwemezabisetso
Ntatinya kwishyira imbere
Nk’uwizeye izindi mbaraga.
Bigitangira ntiyabiketse
05.Yarakibereye mu bitotsi.
Yahamagaje injishi
Abiteguye kumugora
Bamureba ikijisho
Ntiyarabukwa umubogora;
10.Yitabiriye urugomo
Hugururirwa Nyiringabo.
Hejuru iyo
Ni ho bahuriye na Muhabura
Abahereza imitagara
15.Ngo bitegure kuba abatoni
Badataye imitana;
Abaringaniye urwego
Ntibadindizwa n’urwamo
Rweguka gato bagahita
20.Mu makombe bakahabona inzira
Batitaye ku nzagihe.
Buhoro buhoro igihe n’igihuru
Bibageza ku buhoro
Bibagiwe amahari.
30.Bibutse bwakeye
Urwikekwe rwabajemo
Bisunga imbago
Barwanirwa n’imbaga
Kandi mbere bari nk’imbogo.
35.N’ab’ikambere
Baba ibamba
Ntawe ubagirira ibambe
Bambaye iby’imbabare.
N’iyo byaba gusunikwa
40.Ntibasubira imyitozo
Bisigariye ku gasi
K’abasezeye imyato.
Utabitangiye mu mizi
Azimenyera inzira n’amajyo
45.Yarashiriweho n’umushanana
Naho uwamaze kuba kajoriti
Ntawe uba akimushingira igiti.
Abashinyaguzi ntibabura
Bazamwambika imidari
50.Ngo ajye areba ashire inzara
Inzira yo burya ni ndende.
Biracyaza….
By B.P
A reblogué ceci sur IKINYENDARO.
J’aimeJ’aime
Ni byiza Cyane komeza ukore munganzo utwibutse ibyiza by’ururimi rwacu.
J’aimeJ’aime
Nawe urakoze!Dukomeze dusangire
J’aimeJ’aime